URUZINDUKO RW'UMUYOBOZI W'INTARA Y'IBURASIRAZUBA MU KARERE KA NGOMA Kuri uyu wa mbere tariki ya 25/04/2011 umuyobozi w'intara y'iburasirazuba Nyakubahwa Dr Aisa KIRABO KACYIRA yatangiye urugendo rw'iminsi itatu azagirira mu Karere ka Ngoma. Ni ukuvuga kuva kuwa 25 Mata kugeza kuwa 27 Mata 2011 aho azasura ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Karere birimo Ubuhinzi, Inganda zitunganya ibikomoka ku Buhinzi, za Coperative z'abahinzi, Ibikorwa remezo, Amavuriro, Ibigo by'amashuri, ndetse akanaganira n'abaturage mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Ngoma. Muri uru ruzinduko Nyakubahwa Guverineri aherekejwe n'abayobozi b'ingabo na polisi mu ntara y'Iburasirazuba abanyacyubahiro batandukanye ndetse n'abakozi b'intara.
IGIKORWA CYO GUSURA UBUHINZI WA KAWA MURENGE WA MURAMA NA MUTENDERIÂ Mumasaha y'igicamunsi, Nyuma yo guhabwa ikaze mu Karere Umuyobozi w'intara y'iburasirazuba n'abari bamuherekeje berekeje mu Murenge wa Mutenderi mu kagali ka Nyagasozi aho basuye ubuhinzi bwa Kawa; ahagaragara umurima wa hegitari zirenga 100 zihinze ku butaka bwahujwe ku buso bumwe.

 Nyuma y'aho yakomereje urugendo ku ruganda rutunganya kawa ruri mu murenge wa Murama mu kagali ka Sakara aho abanyamuryango bo mu mpuzamakoperative y'abahinzi ba Kawa bo mu cyahoze ari Birenga (IABAKABI) bishyize hamwe bakishyiriraho uruganda rutonora kawa hafi y'imirima yabo. Mu kiganiro nyakubahwa umuyobozi w'intara y'iburasirazuba yagiranye n'abaturage yabasabye kunoza umwuga w'ubuhinzi bwa kawa nk'igihingwa kera mu karere ka Ngoma hagamijwe kongera umusaruro mu bwinhi no mu bwiza ku buryo ikawa yaho ibasha gupiganwa ku rwego mpuzamahanga.  Abaturage nabo bahawe umwanya bagaragaza ibyiza kawa yabagejejeho birimo kurihira abana amashuri, kwizigamira mu mabanki, ubwisungane mu kwivuza, ndetse n'imibereho myiza muri rusange; Uru rugendo rukaba ruzakomereza ejo kuwa 26/04/2011 mu mirenge ya Sake, Zaza, Rurenge na Kibungo.  |