IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU KARERE KA NGOMA KUVA TARIKI 24-29/03/2010 Tariki 24/03/2010 habayeho igikorwa cyo gusinya imihigo hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari muri gahunda yo guteza imbere Ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de Santé ), ubuhinzi, Umurenge SACCO, guca Nyakatsi no gutuza mu mudugudu mu Karere ka Ngoma.  Ibi bikaba bigamije gukoresha abo bakozi begereye abaturage kugirango bashyiremo ingufu zo gushishikariza no gukangurira abaturage kwitabira izo gahunda mu buryo bwo hejuru. Ibi kandi bikaba biterwa n’uko bahawe amezi abiri ya Mata na Gicurasi kuba ibyo bikorwa bigeze kuri 100%, dufashe nk’urugero ubu Mutuelle da Santé turi kuri 72%, barasaba rero kugeza kuri 100% mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu.  Imbere ya komite nyobozi y’Akarere , Abakozi b’Akarere, abahagariye inzego z’Umutekano mu Karere .Abo bakozi b’Utugari basinyiye kuzesa iyo mihigo muri ayo mezi.  ABAKOZI B’AKARERE KA NGOMA BATANGIYE UMWAKA WA 2010 BIYEMEZA KUBA UMUSEMBURO W’ITERAMBERE Ku italiki ya 5 Mutarama 2010, Abakozi b’Akarere ka NGOMA bagera kuri 258, kuva ku rwego rw’Akagali kugeza ku rwego rw’Akarere, bahuriye mu nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana NIYOTWAGIRA François. Muri iyi nama hasuzumwe ingingo zinyuranye zirimo :
- Kumenyeshwa inshingano nshya z’imirimo. - Uko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bihagaze n’uburyo bwo kubiteza imbere - Ubwisungane mu kwivuza - Irangizwa ry’inyubako y’amashuli - Kurengera ibidukikije cyane cyane harwanywa isuli - Imiturire mu midugudu no guca nyakatsi  Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri buri ngingo, abakozi b’Akarere ka NGOMA biyemeje kuba umusemburo w’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, barushaho kunoza imikorere mu kurangiza inshingano zabo. Muri uru rwego, biyemeje kwesa imihigo mu bikorwa byo : - Kurwanya isuli no guhuza ubutaka hahingwaho igihingwa kimwe cyatoranijwe. - Guca nyakatsi kandi iyi gahunda ikarangira mbere y’ukwezi kwa Kamena 2010.Aha za Koperative zibumba amategura y’isakaro zizabigiramo uruhare runini. - Gutuza mu midugudu kandi gahunda ikitabirwa na buri wese utuye mu Karere ka Ngoma. - Ubwisungane mu kwivuza ku buryo mu kwezi kwa Werurwe 2010, Akarere kazaba kari ku gipimo cya 70%. Hazitabazwa uburyo bw’ibimina - Kurangiza inyubako y’amashuli bitarenze italiki ya 9 Mutarama 2010 - Kugaruza inka zahawe abatazikwiye zigahabwa abo zagenewe bitarenze kuwa 15 Mutarama 2010.  Iyi nama yarimo abakozi basanzwe mu kazi hiyongereyo abandi benshi bashya bashyizwe mu myanya hakurikijwe imbonerahamwe nshya y’Akarere dore ko ubusanzwe abakozi b’Akarere kuva mu Kagali kugeza ku rwego rw’Akarere bavuye kuri 179 bagera ku 258. |