Amakuru y'ingenzi
Ikaze
Tumenye Ngoma
Ubuyobozi
Serivisi
Ibyingenzi
Amatangazo
Amasoko n'akazi
Inyandiko
Amakuru
Ibyingirakamaro
Features
Ihuriro
Andikira Mayor
Amafoto
Ibitekerezo
Documents
Ibibazwa cyane
Staff E-mail
Abaterankunga
RITA
MINALOC
Ikaze
UMUYOBOZI W'INTARA Y'IBURASIRAZUBA MU KARERE KA NGOMA PDF Print E-mail
Écrit par MvP   
Kuwa Mbere, 25 Mata 2011 17:04
There are no translations available.

URUZINDUKO RW'UMUYOBOZI W'INTARA Y'IBURASIRAZUBA MU KARERE KA NGOMA

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25/04/2011 umuyobozi w'intara y'iburasirazuba Nyakubahwa Dr Aisa KIRABO KACYIRA yatangiye urugendo rw'iminsi itatu azagirira mu Karere ka Ngoma. Ni ukuvuga kuva kuwa 25 Mata  kugeza kuwa 27 Mata 2011 aho azasura ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Karere birimo Ubuhinzi, Inganda zitunganya ibikomoka ku Buhinzi, za Coperative z'abahinzi, Ibikorwa remezo, Amavuriro, Ibigo by'amashuri, ndetse akanaganira n'abaturage mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Ngoma. Muri uru ruzinduko Nyakubahwa Guverineri aherekejwe n'abayobozi b'ingabo na polisi mu ntara y'Iburasirazuba abanyacyubahiro batandukanye ndetse n'abakozi b'intara.

 

IGIKORWA CYO GUSURA UBUHINZI WA KAWA MURENGE WA MURAMA NA MUTENDERI 

Mumasaha y'igicamunsi, Nyuma yo guhabwa ikaze mu Karere Umuyobozi w'intara y'iburasirazuba n'abari bamuherekeje berekeje mu Murenge wa Mutenderi mu kagali ka Nyagasozi aho basuye ubuhinzi bwa Kawa; ahagaragara umurima wa hegitari zirenga 100 zihinze ku butaka bwahujwe ku buso bumwe.

 

  Nyuma y'aho yakomereje urugendo ku ruganda rutunganya kawa ruri mu murenge wa Murama mu kagali ka Sakara aho abanyamuryango bo mu mpuzamakoperative y'abahinzi ba Kawa bo mu cyahoze ari Birenga (IABAKABI) bishyize hamwe bakishyiriraho uruganda rutonora kawa hafi y'imirima yabo. Mu kiganiro nyakubahwa umuyobozi w'intara y'iburasirazuba yagiranye n'abaturage yabasabye kunoza umwuga w'ubuhinzi bwa kawa nk'igihingwa kera mu karere ka Ngoma hagamijwe kongera umusaruro mu bwinhi no mu bwiza ku buryo ikawa yaho ibasha gupiganwa ku rwego mpuzamahanga.

  Abaturage nabo bahawe umwanya bagaragaza ibyiza kawa yabagejejeho birimo kurihira abana amashuri, kwizigamira mu mabanki, ubwisungane mu kwivuza, ndetse n'imibereho myiza muri rusange; Uru rugendo rukaba ruzakomereza  ejo kuwa 26/04/2011 mu mirenge ya Sake, Zaza, Rurenge na Kibungo.

 

LAST_UPDATED2
 
mod_dbrss2 AJAX RSS Reader poweredbysimplepie
Ikarita
ngoma.png
Imibereho myiza
Ubuzima
Uburezi
Umuco
Ibikorwa Remezo
Imikino
Abatishoboye
Ubukungu
Ubuhinzi
Inganda
Ishoramari
Ubukerarugendo
Ubucuruzi
Imishinga
Imisoro
Ubutaka n'Imyubakire
Politike
Imiyoborere myiza
Imihigo
Ubutabera
Agasozi Ndatwa
Itorero
Webmaster
Copyright Republic of Rwanda, NGOMA District.
Designed by Filmax / Gravisio